IGICE CYO GUSOMA: EFESO 3:14-21
Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “URUKUNDO RWA KRISTO RURUTA UKO RUMENYWA!” Turibanda ku murongo wa 19 n’uwa 20 y’igice twavuze haruguru, ahagira hati: “Mumenye n’urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa, ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw’Imana. Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo.”
Igitabo cy’Abefeso ni ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abakristo babaga mu mujyi wa Efeso wari muri Aziya Ntoya (Asie Mineure), ubu akaba ari agace ko muri Turukiya. Igice twasomye uyu munsi ni isengesho rikubiyemo inshamake y’ibitekerezo Pawulo yanditse muri iyi baruwa. Muri iki gice, Pawulo yasenze asaba ko Abakristo bo muri Efeso ndetse n’abandi Bakristo bose muri rusange barushaho kumenya urukundo rwa Kristo kandi bakagerageza kumwigana. Koko rero nk’uko Pawulo abivuga, urukundo rwa Kristo rurenze uko twarumenya; “ntawarondora uko rungana, rusumba ukwezi, rusumba izuba, kandi ikuzimu rugerayo. Inyanja zose zaba nka wino, ijuru rikaba impapuro, ibyatsi nabyo bakabigira byose uducumu tw’abanditsi, ab’isi bose bakandikaho iby’urukundo rwayo, ntibabimara, ntibyakwirwaho, hakama inyanja ari yo!” (Ind.149 Gushimisha)
Kurumenya urukundo rwa Kristo bishoboka ari uko tubihishuriwe na We ubwe. Umwuka w’Imana niwe udufasha kumva neza iby’urukundo rwa Kristo ruhebuje, rugasaba mu mitima yacu tukarugenderamo. (Abar 5: 5) Yesu yerekanye urukundo abinyujije mu bintu bitatu (3) by’ingenzi: kwigomwa, impuhwe, no kubabarira. Kwigomwa ni ukwita ku byo abandi bakeneye n’ibibahangayikishije mbere y’uko twita ku byacu. Yesu ubwe yaravuze ati “nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze.” (Yohana 15:13) Yesu yemeye gutanga ubuzima bwe ku bwacu. Icyo cyari igihamya gihebuje cy’urukundo umuntu uwo ari we wese atigeze agaragaza. Na none kuba Yesu yaremeye gusiga ubwiza n’icyubahiro yari afite mu ijuru akaza muri iyi si yandujwe n’icyaha, ni igihamya kigaragaza ukwigomwa. Yesu kandi yagaragaje kwigomwa mu gihe cy’umurimo we wo ku isi. Yahugiraga cyane mu murimo we, yigomwa ubutunzi abandi bantu bishimira kugira. Yashoboraga gufata igihe runaka akiyubakira amazu meza, ariko siko byagenze. Yaravuze ati “ingunzu zifite imyobo, n’ibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w’umuntu ntafite aho kurambika umusaya.” (Mat 8:20) Yesu ntiyashoboraga kubona ingorane abandi barimo ngo abure kubagirira impuhwe no kugira icyo akora. Yihatiraga gufasha abantu babaga bari mu kaga. (Mar 6:30-34) Yari ashishikajwe no gukiza abantu ububabare n’agahinda. (Luka 5:12; 7:11-15) Yesu yabaga yiteguye kubabarira. Igihe yicwaga urupfu ruteye isoni rwo ku musaraba, bakamutera imisumari mu biganza no mu birenge, ntiyasabye Imana ngo ihane abishi be. Ibinyuranye n’ibyo, yaravuze ati “Data, ubababarire, kuko batazi icyo bakora.” (Luka 23:34)
Urukundo rwa Yesu ni igipimo cyuzuye cy’urukundo. Muri iyi si yuzuyemo urwango; aho urukundo rwakonje, dukwiye guhumurizwa no kumenya ko hari inshuti idukunda urukundo rusumba cyane uko tubyibwira. Mu gice twasomye, Intumwa Pawulo agaragaza ko kubw’urukundo rwayo rutagira akagero, Imana ishobora gusubiza amasengesho yacu, kandi ikabikora mu buryo tutatekerezaga ko bushoboka. Hari n’igihe isubiza amasengesho yacu, ikadukorera ibirenze ibyo tuyisabye n’ibyo twatekerezaga. Intumwa Pawulo yakoresheje imvugo ngo: “ibiruta cyane ibyo dusaba ndetse n’ibyo twibwira” ashaka ko Abakristo bose basobanukirwa ko Imana ishobora kubafasha mu buryo burenze ubwo bari biteze.
Imana ifite ubushobozi n’imbaraga zo gutuma ibintu bikorwa. Imana itandukanye n’abantu kuko bo baba bafite icyifuzo cyo gufasha inshuti zabo, ariko nta bushobozi. Imana yo ishobora gukora ikintu icyo ari cyo cyose gikenewe kugira ngo yite ku bagaragu bayo. (Yes 40:26) Mwene Data, ushobora kuba ubona ko ibibazo byawe bikomeye cyane cyangwa ko bigoye kubibonera ibisubizo. Imana isobanukiwe neza ibintu byose ukeneye kandi ifite ubushobozi bwo kugufasha. Iyo igihe nyacyo kigeze, ishobora gukemura ikibazo icyo ari cyo cyose kandi ikabikora mu buryo tutari twiteze cyangwa tutatekerezaga ko bushoboka. (Yobu 42:2; Yer 32:17) Imana ijya ikora ibitangaza tugatangara. Abisirayeli yarabibakoreye, maze ngo ubwenge bwabo bunanirwa kubyakira, bakajya bumva bameze nk’abarota. (Zab 126:1-3) Imana yacu ni Imana y’inyamaboko kandi ishobora byose. (Luka18:27; Yer 32:27) Ibyananiye abahanga, ku Mana birashoboka. Imigambi y’Imana si nk’iy’abana b’abantu. (Yes 55:8-9) Ku bantu iyo birangiye, ku Mana biba bitangiye! Ukuboko kw’Imana kuritagura ibihome ! (Yos 6 :20-25) Imana iracyafite uburyo bwinshi yakoresha ibyawe bigasubirwamo. Imana ihamagara ubusa mu muyaga bukitaba! Imana ntikangwa na ntibishoboka, birakomeye cyangwa se byararangiye.
Bene Data, burya gukora kw’Imana ni kugari cyane; ijya ikora n’ibyo twibwiraga ko bitashoboka. Hari igihe umuntu aba yarashyize akadomo ku bibazo bye, akumva ntakundi, yarabyakiriye, akumva ko n’Imana ntacyo yabikoraho! Ariko uyu munsi ndagira ngo nkubwire ngo na byabindi wari warashyizeho akadomo wumva ko ari uko bigomba kumera, Imana yashobora kubihindura. Cecekesha amajwi yose akubwira ko byarangiye ukwiye kwigumira ku irembo ry'urusengero; tera intambwe ugere mu rusengero mu izina rya Yesu!
Birashoboka ko waba wibaza ibibazo bisa n’ibi, uti “mbese byashoboka bite ko nanjye nava mu bukode nkubaka inzu yanjye; byashoboka bite ko nanjye nabona abana kandi abaganga barambwiye ko ntazabyara; byashoboka bite ko nabona akazi kandi imyaka ishize ari myinshi ndi umushomeri?” n’ibindi. Ngufitiye inkuru nziza-Imana yo mu ijuru ni Imana ikora n’byo abantu babona ko bitashoboka. Ni umugambi w’Imana ko abayubaha bahabwa umugisha, kuko idukunda urukundo rudashobora kumenywa n’umuntu uwo ariwe wese. (Abef 3:19) Ni ukuri urukundo rw’Imana rurenze uko rumenywa cyangwa se uko abantu turuzi! Iyi niyo mpamvu ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose. Rekera aho kwibaza uko bizagenda kuko Imana irabizi! Rekera aho gucira Imana inzira kuko izifite zirenze izo utekereza. Nk’uko imirimo y'Imana iri mu buryo bwinshi niko n'inzira zayo ziri. Imana itembesha imigezi mu butayu (Yes 35:6). Humura ibyawe nabyo ntibizayinanira! Reka ku musozo w’ubu butumwa, tuzirikane ko Imana idukunda kuruta uko tubitekereza. Reka kandi urukundo rwa Kristo rutume natwe turangwa n’urukundo. Amena!
Ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1
Tariki ya 28/07/2024
Arch. SEHORANA Joseph