SEHORANA IN INTEGRAL MISSION (SIM) FOR LIFE IN FULLNESS

UBUKRISTU BUTUBAKA UBUMWE N’UBUVANDIMWE NTACYO BUMAZE!

IGICE CYO GUSOMA: YOHANA 17: 20-26

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi nifuje ko dutekereza  k’ubumwe bwacu nk’abakristo. Mu gihe Yesu yari agiye gusubira mu ijuru, yubuye amaso maze asenga agira ati “Sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n'abazanyizezwa n'ijambo ryabo, ngo bose babe umwe nk'uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe ngo na bo babe umwe muri twe, ngo ab'isi bizere ko ari wowe wantumye. Nanjye mbahaye ubwiza wampaye, ngo babe umwe nk'uko natwe turi umwe. Jyewe mbe muri bo nawe ube muri jye, ngo babe umwe rwose, ngo ab'isi bamenye ko ari wowe wantumye, ukabakunda nk'uko wankunze.” (Yoh 17:20-23)

Iyo witegereje ukareba ukuntu isi yacu yuzuye amacakubiri, ivangura, n’ubwumvikane buke, ubona ko Ivanjiri y’ubumwe ya Yesu-Kristo itigeze iducengera nk’uko yabidusabiye. Tutiriwe tujya kure twitegereze ibibera mu miryango yacu-uburyo abayigize bacagagurana. Muri iyi minsi tugenda twumva abashakanye bicanye cyangwa batandukanye batamaranye kabiri. Usanga abana bonse ibere rimwe badacana uwaka; n’ibindi. Biteye isoni n’ikimwaro, kubona umubyeyi abyara abana akabarera bagakura kugeza bubatse ingo zabo, nyamara wa mubyeyi yamara gusaza, abana be bakamusiganira, bakananirwa kumwitaho no kumushajisha uko bikwiye kandi batabuze ubushobozi. Ikibabaje kurushaho, ni uko ibi ubisanga no mu miryango y’abakristo.

Reka noneho tuve mu miryango dutere intambwe tugane mu itorero. Mbese ubwinshi bw’amadini avuka buri munsi nk’imegeri, ni ikimenyetso cy’ubumwe bw’abakristo, cyangwa ni ikimenyetso cyo kwirema ibice? Ni ukwibeshya kwibwira ko abakristo bashobora kuba mu bumwe n’urukundo mu gihe abayobozi babo batabikora, bakarangwa no gusebanya no gusenyana. Erega ni byiza ni iby’igikundiro ko abavandimwe baturana bahuje. (Zab 133:1) Niba twifuza kugera kure mu ivugabutumwa, dukwiye guhora dusengera ubumwe bw’Itorero. Dukwiye kwiyemeza gukunda bene Data muri Kristo aho kubanegura, kubitotombera, cyangwa kubavuga nabi. Abakristo turamutse dukundanye, tukagaragaza ubumwe, twabwiriza isi vuba vuba bitangaje. Ariko ikibabaje ni uko muri iyi minsi abakristo benshi bahugiye mu makimbirane ari hagati yabo-ushobora gukeka ko kuvuga ubutumwa atari intego yabo nyamukuru. Birababaje kubona twigisha Yesu Kristo umwe, dushingiye kuri Bibiliya imwe, ariko ntituvuge rumwe. Ibi bitwereka intege nke zacu, akaba ariyo mpamvu nk’abakristo dukwiye gusengera ubumwe. Tugomba kwita ku itegeko Yesu yaduhaye ryo gukundana no kugirana ubumwe-tukarifata nk’itegeko aho kurifata nk’amahitamo.

UmusazaAbakuru baravuze bati: “Abashyize hamwe ntakibananira”-natwe dushyize hamwe, ubutumwa bwacu bwagera kure mu buryo bwihuse. Dukwiye gufatira urugero ku bakristo ba mbere, bashyiraga hamwe kandi bagasangira mu rukundo n’ibyishimo (Ibyak 3:42-47). Ese twe bitunaniza iki? Icyo tutakwirengagiza ni uko ubumwe butavuga guhuza gahunda zose, kubona no kumva ibintu kimwe. Tugomba kumenya ko buri muntu ari umwihariko w’Imana- buri wese arihariye kandi nta n’undi uzabaho umeze nka we. Abakristo  bafite imico n’inenge bitandukanye. Ibyo bishobora gutuma kunga ubumwe bigorana. Kuko twese tudatunganye, tugirana ibibazo mu buryo bworoshye. Kugirango dushobore kubaka ubumwe hagati yacu, ni  ngombwa ko twakirana-buri wese ntiyumve ko imyifatire ya mugenzi we idakwiriye, ariko yiyibagije ko imwe mu myifatire ye na yo idakwiriye. Pawulo yaranditse ati “Ndabinginga, jyewe imbohe y'Umwami Yesu ngo mugende uko bikwiriye ibyo mwahamagariwe, mwicisha bugufi rwose, mufite ubugwaneza bwose no kwihangana, mwihanganirana mu rukundo, mugire umwete wo gukomeresha ubumwe bw'Umwuka umurunga w'amahoro (Abef 4:1-3)

Kunga ubumwe ni ukwemera kubana mu mahoro n’ubworoherane, ubwumvikane n’ubufatanye, ubudasa no kudahuza imyumvire ntibibabere impamvu yo guhangana. Ubumwe ni ukumenya kubahana, abantu bagashyira hamwe, bakumvikana uko ibintu bigomba kugenda ntawe uzanyemo ubwikanyize no gusuzugura abandi. Ntibikwiye rwose ko tujya impaka za ngo turwane, ngo bigere n’aho amaraso yameneka kubera kutabona ibintu kimwe. Ahubwo dukwiye kwihanganirana, kandi tukoroherana, ubuzima bugakomeza. Niba abakristo twitana “bene Data” dukwiye kwitwara nk’abavandimwe koko. Ubukristu butubaka ubuvandimwe nta cyanga bugira. Niba twese turi abana b’Imana, ntabwo bamwe baza imbere yayo bavuga nabi bagenzi babo ngo ibishimire.

Ubumwe ni ubutunzi bukwiriye kurindwa; kuko ari isoko y’ibyishimo kandi bugatuma Imana ahabwa ikuzo. Nk’Abanyarwanda, twagombye kuba dusobanukiwe ingaruka z’amacakubiri no kudashyira hamwe, kuko ari byo byatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Amacakubiri niwo wabaye umusaruro wa mbere w’icyaha.  Adamu na Eva bamaze gucumura ku Mana batangiye kwirema ibice. Adamu ati Nyagasani uyu mugore wanzaniye niwe wanshutse, niwe nyirabyazana; umugore nawe ati “inzoka niyo yanshutse”. Nguko uko amacakubiri yatangiye hagati y’abantu ubwabo no hagati yabo n’ibindi biremwa. Amakimbirane aravuka, Kayini agera aho yica murumuna we Abeli. Urwango n’intambara mu bonse rimwe bigenda bikura kugeza na n’ubu.

Bavandimwe muri Kristo Yesu, ndagira ngo dufate umwanya wo kujya dusengera abumwe bw’abakristo, kuko ari ikibazo gikomereye Itorero muri iki gihe. Abakristo mu miryango ntibahuje, umugore n’umugabo baratemana, abavandimwe baramarana. Mu itorero rimwe harimo ibice, umwe aravuga ati “‘Jyeweho ndi uwa Pawulo’, undi akavuga ati ‘Ariko jyeweho ndi uwa Apolo’, undi na we ati ‘Jyeweho ndi uwa Kefa’, undi ati ‘Jyeweho ndi uwa Kristo.’” (1 Abakor 1:12) Bamwe mu bazungu n’abirabura, baravuga bati “ntaho duhuriye, ntabwo dusa”; ibihugu bibiri bituwe n’abakristo ku rugero rwa 90% birarwana.  Hirya no hino amoko arasubiranamo-ndetse no mu bwoko bumwe harimo ibice. Abantu barapfa ko badahuje uturere; bikamanuka bikagera no ku miryango, cyangwa se no mu bitsina-abagore bati abagabo niko babaye, abagabo bati abagore ntibashoboka. Hari ukudahuza hagati y’abize n’abatize; abakire n’abakene; reka sinakubwira! Amadini twemera ko Imana twese twigisha ari Umubyeyi-abakristo twese tukaba turi abavandimwe, ariko biranga hakazamo ibidutandukanya. Ibi rero byose bigaragaza ko ubumwe bwacu ari ikintu dukwiye guhora dusengera. 

Dukwiye kubona ubudasa bwacu nk’ubukungu, n’imbaraga zituma dushobora kuzuzanya: abakire n’abakene; abize n’abatize; amadini, amatorero na Kiliziya; etc. Pawulo atubwira ko  turi ingingo zigize umubiri umwe, wa Kristo. Mu budasa bw’ingingo zigize umubiri niho haturuka kuzuzanya. Ahari urukundo, aho kugira ngo ubudasa bube ikibazo, buba igisubizo, bukaba ubukungu, bukaba n’ubwiza. Nyamara kubera ko Satani azi imbaraga ziri mu kunga ubumwe, agerageza gutanya abantu, bagatangira kurwana hagati yabo aho gusenyera umugozi umwe. Ni ngombwa kumenya ko iyo abantu bashwanye mu itorero baba bateye inkunga Satani-kuko mu mwanya wo gushyira hamnwe ngo barwanye umwanzi, Satani abateza kurwana hagati yabo ngo asenye itorero. Haranira kutaba umuzi usharira, cyangwa inkomoko y’intonganya n’amacakubiri muri bene So. Imana idufashe dutsinde umwuka w’ibice mu Itorero, ubukristo bwacu butubyarire ubuvandimwe.

Niba ushaka kurushaho gusobanukirwa n’akamaro k’ubumwe, soma inkuru y’umusaza n’abuzukuru be kuri iyi link https://www.umunyuwisi.com/umuco/imigani-miremire/umusaza-nabuzukuru-be/

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 29/05/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
E-Mail: joseph@sehorana.com

 

 

Last edited: 28/05/2022

No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment

Anti-spam