IBICE BYO GUSOMA: YESAYA 61:1-3; LUKA 4:16-21
Ndabasuhuje bene Data bakundwa, kandi mbifurije gukomeza kugira umwaka mushya muhire wa 2022. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “SOBANUKIRWA UMUGAMBI WAZANYE YESU KU ISI” Turibanda ku mirongo igira iti: “‘Umwuka w’Uwiteka ari muri jye, ni cyo cyatumye ansigira, kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza. Yantumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa, n’impumyi ko zihumuka, no kubohora ibisenzegeri,no kumenyesha abantu iby’umwaka Umwami agiriyemo imbabazi.”” (Luka 4:18-19)
Aya magambo yavuzwe na Yesu ubwe. Nyamara ibyo yavuze byari byarahanuwe n’umuhanuzi Yesaya mbere y’uko Yesu aza mu isi. (Yes 61:1-3) Mu gusoma aya magambo, Yesu yimenyekanishije ko ari we wari warahanuwe, wagombaga kubwira abantu ubutumwa bwiza kandi akababera isoko y’ihumure (Mat 4:23). Ubutumwa Yesu yabwirije abantu bwari ubutumwa bwiza koko! Bwari ubutumwa bw’ihumure n’imbabazi z’Imana. Yesu yabwiye abari bamuteze amatwi ati : “Ni jye mucyo w’isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo.” (Yoh 8:12). Koko rero, Yesu yari afite “amagambo y’ubugingo buhoraho” (Yoh 6:68). Umuhanuzi Yesaya yahanuye ko Yesu yaje “gushyiriraho itegeko abarira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu, n’amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye”. (Yes 61:3)
Imana ishimwe ko hirya y’inkuru mbi twumva mu binyamakuru; ku ma radiyo, televiziyo, telefone, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi; Yesu adufitiye inkuru nziza. Muri iyi si y’ibibazo, hari aho umuntu ashobora kubona amakuru meza. Muri Bibiliya harimo ubutumwa bwiza Imana yoherereje abantu bose (Mat 4:23; 9:35; 11:5; 26:13; Mar 1:14-15; 14.9 Luk 3:18; 4:43; 7:22; Ibyak 8:12; 8:25; etc). Mu isi y’imibabaro no gusuhuza umutima, Yesu Kristo yatangaje ubutumwa bw’amahoro; ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana. (Mat 9:35). Umugambi w’ubwami bw’Imana ni ugutsembaho indwara, inzara, ubugizi bwa nabi, intambara no gukandamizwa uko ari ko kose nk’uko bivugwa muri Zaburi ya 46:10 n’iya 72:12 ahagira hati: “Nimuze murebe imirimo y’Uwiteka, akuraho intambara kugeza ku mpera y’isi, avunagura imiheto, amacumu ayacamo kabiri, amagare ayatwikisha umuriro. Kuko azakiza umukene ubwo azataka, n’umunyamubabaro utagira gitabara. Azacungura ubugingo bwabo, abukize agahato n’urugomo, kandi amaraso yabo azaba ay’igiciro cyinshi imbere ye.” Umugambi w’Imana ni ukuzana ubwami bwayo hano mu isi kugira ngo abantu bagire ubuzima bwuzuye-iyo ni inkuru nziza buri muntu wese akeneye kumva-Ni inkuru nziza abakristo twese duhamagarirwa gutangariza isi yose.
Abakristo dukwiye guhora tuzirikana ko Yesu yadusigiye misiyo yari yamuzanye mu isi. Turi intumwa mu cyimbo cya Kristo. (2 Abakor 5:20) Yesu asezera ku bigishwa be yarababwiye ati: “Uko Data yantumye ni ko nanjye mbatumye.” (Yoh 20:21) Ibi bivuze ko inshingano Yesu yari afite ku isi yazisigiye Itorero ngo rizikomeze kugeza igihe azagarukira. Ibuka ko izo nshingano ari izi zikurikira: kubwiriza ubutumwa bwiza; kuvura imvune zo mu mitima; kumenyesha imbohe ko zibohowe; kubwira impumyi ko zihumuka, gukingurira abari mu nzu y’imbohe; kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi z’uwiteka n’umunsi wo guhora inzigo.
Mbese ni gute Itorero rishyira mu bikorwa izo nshingano ryasigiwe na Yesu? Nk’uko twabibonye haruguru, inshingano ya mbere tugomba gukomeza ni ukubwiriza ubutumwa bwiza. Nyuma ya Pentekote, abigishwa bakomeje umurimo wakorwaga na Yesu wo kubwiriza ubutumwa bwiza. (Mat 24:14; Ibyak 15:7; Abar 1:16). Muri iki gihe, natwe duhamagarirwa gukomeza gusohoza iyo nshingano yatanzwe mbere na mbere na Yesu ariko kandi na none yari yaravuzwe mu buryo bw’ubuhanuzi. (Yes 61:1-2). Abakristo duhamagarirwa kwamamaza ubutumwa bwiza buhindura; bufitanye isano n’icyo Pawulo yise “ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo” (1 Tim 4:8). Ni ukuvuga ubutumwa budatanga ibyiringiro by’igihe kizaza gusa, ahubwo nanone butuma “ubuzima bwa none” burushaho kuba bwiza.
Inshingano ya kabiri Yesu yadusigiye ni uguhoza abarira bose, (harimo abakene, abari mu nzu z’imbohe, impumyi, etc). Abantu benshi bakeneye ihumure. Ihumure turisanga mbere na mbere mu byanditswe byera. (2 Abakor 1:3-7; Zab 37:39; Zab 72:12-14) Imana iravuga ngo: “nimuhumurize abantu banjye mwongere mubahumurize mubabwire ibyururutsa imitima yabo, mubabwire ko intambara zaho zishize.” (Yes 40:1-2) Igihe cyose umwaka w’imbabazi z’Uwiteka ugikomeza, dukomeze guhumuriza abafite imvune mu mitima. Usibye kwifashisha ibihumuriza byo mu ijambo ry’Imana, dukwiye na none kwita ku bigaragara by’abakeneye ubufasha. (Mat 10:8).
Inshingano ya gatatu, ni ukuburira abantu ko hari umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo. Nusoma neza muri Yesaya 61:1-2, urasanga igihe Yesu yasomaga aya magambo atararangije interuro. Amagambo asigaye y’interuro ni “n'umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo”. Ni kuki Yesu atakomeje gusoma ngo abwirize kuri ayo magambo? Yesaya ntabwo yigeze atandukanya kuza kwa Kristo no kugaruka kwe, ariko Umwami Yesu we yarabitandukanije kuko yari azi intera y’igihe iri hagati yabyo byombi. Nyamara kuba Yesu yarayacecetse ntasome amagambo avuga iby’umunsi Imana izahoreraho inzigo ntabwo ari uko yahakanye ukuri kwayo. Yesu yari azi ko ayo magambo ariyo abari bamutegeye amatwi bishimiraga gutindaho kandi akaba ariyo bifuzaga ko asohora. Muby’ukuri, abari bateze Yesu amatwi baciraga abapagani imanza batazi ko icyaha cyabo ubwabo kinasumba icy’abandi bantu. Bo ubwabo bari bakeneye cyane kugirirwa imbabazi nyamara batifuza ko abapagani bazigirirwa.
Uko bimeze kose, nubwo Yesu atavuze kuri buriya buhanuzi, dukwiye kwibuka ko buzasohora. Nyuma y’umwaka w’imbabazi z’Imana, hazaba umunsi wo guhora inzigo. Ubwo Yesu azagaruka ku isi aje kwima ingoma ye, azaba aje guhorera inzigo. Ntabwo bizaba biteye amatsiko yo kubireba-Imana ntabwo yavuze ko bizaba ari byiza. (2 Tes 1:6-9). Turi mu gihe Yesu yicaye ku ntebe y’imbabazi; nyamara hari igihe imbabazi zizarangira Yesu yicare ku ntebe y’imanza. Ubwo bimeze bityo, umuhanuzi Yesaya aduha inama agira ati: “Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi. Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka na we aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe.” (Yes 55:6-7)
Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!
Tariki ya 23/01/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website: http://www.sehorana.com/
E-mail: sehojo2007@yahoo.fr