Créer un site internet
SEHORANA IN INTEGRAL MISSION (SIM) FOR LIFE IN FULLNESS

NIMUHUMURIZE ABANTU BANJYE

IGICE CYO GUSOMA: YESAYA 40:1-11

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: “NIMUHUMURIZE ABANTU BANJYE!” Turibanda ku murongo wa 1 n’uwa 2 y’igice twavuze haruguru, ahagira hati: “Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize. Ni ko Imana yanyu ivuga. Muvuge ibyururutsa imitima y’ab’i Yerusalemu, mukomere muhabwire ko intambara zaho zishize kandi yuko gukiranirwa kwaho hakubabariwe, n’ibyaha byaho byose ko habihaniwe kabiri n’Uwiteka.”

Nimuhumurize abantu banjye! Aya ntabwo ari amagambo ya Yesaya ubwe; ahubwo yavuzwe n’Imana ubwayo ibwira ubwoko bwayo bwari bwarajyanywe bunyago i Babuloni ko amakuba barimo agiye kurangira vuba. Uwiteka atanga ihumure! Ni isezerano ko “Izaragira umukumbi wayo nk’umushumba, izateraniriza abana b’intama mu maboko ibaterurire mu gituza, kandi izonsa izazigenza neza.” ( Yes 40:11) Imana igira impuhwe! Uwiteka ni nk’umwungeri wegeranya intama ze, akazitwara mu gituza. Ijambo “igituza” rishaka kuvuga umwitero umwungeri yabaga yiteye-Ni wo rimwe na rimwe yatwaragamo utwana tw’intama tutabaga dushoboye gukurikira izindi. (2 Sam 12:3)

Nk’uko Abisirayeli bari bahagaritse imitima kubw’ubuzima bukakaye barimo mu bunyage, niko no muri iki gihe hari byinshi bibuza abantu amahwemo, bagahangayika: intambara, ubuhunzi, ihungabana, indwara, gupfusha, ubukene, gufungwa, ubushomeri, ibihombo, amadeni, gukorwa n’isoni, gutsindwa amasomo yo mu ishuli, gutotezwa, gusuzugurwa, urushako cyangwa urubyaro rubi, kubura urubyaro, kubura umugabo, n’ibindi. Mu buryo bumwe cyangwa ubundi, abantu benshi bakeneye ihumure. Mbese ni nde wabahumuriza? Birashoboka ko wararanganya amaso hirya no hino, ukabunza imitima ukabura uwaguhumuriza. Nyamara Imana niyo nyirihumure kandi “iduhumuriza mu makuba yacu yose.”​ (2 Abakor 1:3-4)

Abisirayeli ntibumvaga inzira byanyuramo ngo bave mu bunyage i Babuloni. Urugendo rwo kuva i Babuloni ujya i Yerusalemu rwari rurerure cyane (hagati y’ibirometero 800 na 1600) bitewe n’inzira wanyuzemo. Kugira ngo ubwoko bw’Imana buve i Babuloni busubire iwabo i Yerusalemu, byari ngombwa ko bazenguruka ubutayu. Usibye n’ibyo, umwami Belushazari wari warabatwaye bunyago yari umunyamaboko ku buryo bitari byoroshye ko bamuva mu nzara. Belushazari yumvaga ko umurwa wabo utashoboraga kumenerwamo. Ibikuta birebire byari biwukikije, inyuma yabyo hazengurutse amazi y’Uruzi Ufurate, ni kimwe mu byarindaga uwo murwa. Hari hashize imyaka isaga ijana nta mwanzi n’umwe ushoboye kuwigarurira! Belushazari yumvaga umutekano ari wose ku buryo igihe Kuro yateraga yari yibereye mu birori we n’ibyegera bye. ( Dan 5:1) Nyamara iyo Uwiteka ategetse, byose biramwumvira. Kubwo gutabarwa kw’Abisirayeli, Imana yategetse Umwami Belushazari gukingura umurwa, ingabo za Kuro zimaze kuyobya amazi y’uruzi Ufurate rwari ruwuzengurutse, zinjira nk’izinjira awabo zifata inzu y’Umwami Belushazari, na we ziramwica. ( Dan 5:30) Mu ijoro rimwe gusa Babuloni yari ineshejwe. Babuloni iba iraguye, n’ubuhanuzi buba burasohoye uko bwakabaye!

Nk’uko ubuhanuzi bwabivugaga, Kuro Yagombaga kureka abanyagano bo mu Buyuda bakajya iwabo mu mudendezo; kandi akabafasha gusana ingoro y’Uwiteka. Mu itegeko ryanditswe yakwije “mu gihugu cye cyose,” Kuro yaciye iteka arimenyesha rubanda rwose ko Abaheburayo basubira iwabo bagasana urusengero rwabo. (Ezira 1:1-4) Urugendo rurerure hagati ya Yelusalemu na Babuloni ndetse no gukomera k’umwami Belushazari ntibyabujije amasezerano y’Imana gusohozwa! Nubwo Babuloni yitwaga ko yari igihangange, ku Mana ntiyarimo umutamiro. Nubwo Kuro atari azi Imana, yamukoresheje nk’uwo yasize kugira ngo abohoze ubwoko bwayo bwari bwaragizwe abanyagano. (Yes 44:28; 45:13) Kuba ubwo buhanuzi bwarasohoye ijambo ku rindi bikwiye kuduhumuriza.

Kumenya ukuntu Uwiteka ayobora ubwoko bwe abigiranye impuhwe biraduhumuriza cyane. Kimwe n’ukuntu umwungeri amenya icyo buri ntama ikeneye, yemwe n’utwana tw’intama duto tudashobora gukurikira izindi, Uwiteka na we azi ibiduhagaritse imitima. Uwiteka abona buri ntama mu zigize umukumbi yaguze amaraso y’Umwana we. (Ibyak 20:28) Iyo ni Inkuru Nziza ku muntu wese. Uwiteka yari azi amaganya y’abanyagano bari i Babuloni, kure cyane y’igihugu cyabo. Hari bamwe batekerezaga ko “inzira zabo”, cyangwa ingorane bari bafite, Imana itazibonaga cyangwa itari izizi. Batekerezaga ko Uwiteka atari yitaye ku karengane kabo. Nyamara siko byari biri!

Nawe ushobora kuba ubona uheze mu ruzerero rw’iyi si; wabuze epfo na ruguru, nyamara ku Mana nta byacitse. Iyo misozi ikuri imbere araje ayiringanize kandi n’ibigoramye azabigorora. Ntuterwe ubwoba n’ibibazo, izabana nawe. Ijambo ry’Uwiteka rihoraho iteka ryose; si nk’abantu bamara igihe gito nk’uburabyo bwo ku gasozi. (Yes 40:6-8) Iyo Imana ivuze, nta kintu gishobora kuburizamo ijambo ryayo ngo kirivuguruze cyangwa ngo kiribuze gusohora. (Yos 23:14) Imana irinda Ijambo ryayo. ( 1 Pet 1:23-25 ) Reka amagambo twasomye aduhumurize, twebwe abakristo bo muri iyi minsi y’imperuka; abugarijwe n’ibibazo byinshi bijya bishaka kuduca intege. Tumenye ko imibabaro yose n’akarengane duhura na ko Imana yacu ibibona, maze twizere tudashidikanya ko igihe nikigera Umwami wacu azatangaza amabwiriza yo guhumuriza abantu be. Imana ntishaka ko tuguma mu bunyage; muri ubwo bubata bwo kugengwa n’ikimwaro. Imana irashaka ko tumenya ihumure ryayo.

Ntidushobora kubona ihumure ry’Imana tukiri i Babuloni (mu cyaha). Icyaha kitugiraho ingaruka zikomeye, bigatuma duhorana umutima uhagaze; tukabura ibyiringiro. Ibihe by’i Babuloni biba byuzuye ikimwaro gikomeye. Ariko Yesu yapfuye ngo tubarirwe. Umwanzi ashaka ko twicwa n’ikimwaro ariko Imana irashaka ko tumenya ihumure rizanwa no kubabarirwa ibyaha. Amabwiriza y’Imana,  ni ukuzana ihumure ryayo mu buzima bw’abantu bayo, kugira ngo bababarirwe ibyaha, bave muri Babuloni. Umusaraba uri imbere yacu kandi aho niho ihumure ry’Imana ritemba riturutse rigasendera mu mitima ikomeretse. Ndasengera buri wese usoma iri jambo ngo yemere kwakira ihumure ry’Imana.

Uwiteka aravuga ati: Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize... Muvuge ibyururutsa imitima…” (Yes 40:1-2) Uyu munsi hari indimi nyinshi zivuga ibituma abantu bahagarika imitima. Ku maradiyo, televiziyo, ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru byandika harumvikana amagambo y’urucatege; bigatera benshi guhangayika. Ariko Umwami atanze ihumure ku mitima itentebutse. Humura! Iyategetse Belushazari gukingurira Kuro amarembo y’umurwa; iyategetse ko Mose arererwa mu maboko ya Farawo; n’ubu iri ku ngoma. Imana yaravuze itiMpera mu Itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa nkavuga nti 'Imigambi yanjye izakomera kandi ibyo nzashaka byose nzabikora.’” Mbese warahumurijwe? Rekeraho kuvuga amagambo y’urucantege, ahubwo ugende hose utangaza ihumure ry’Imana, uvuge ibyururutsa imitima y’abantu bayo. Yesu aguhe umugisha!

Ndagushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Nagira ngo kandi ngusabe inkunga y’amasengesho, ngo mbashishwe gukomeza kwamamaza Ubutumwa bwa Yesu-Kristo muri ibi bihe birushya. Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina! Niba ushaka kureba ubu butumwa hamwe n’ubwabanje mu buryo bwa video, kanda kuri iyi link: https://www.youtube.com/channel/UC1Z5NQn6-Fl-0Nk7QCHmM9w?sub_confirmation=1

Tariki ya 08/12/2024
Arch. SEHORANA Joseph

 

Last edited: 09/12/2024

No ratings yet - be the first to rate this.

Add a comment

Anti-spam