BICE BYO GUSOMA: Zaburi ya 107; Yona 3:1-9; Umubwiriza 11:5-10.
Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Nejejwe no kongera kuganira namwe ku Ijambo ry’Imana. Uyu munsi nifuje kubagezaho ubutumwa bufite umutwe ugira uti: “IYO ARIYO IGUTUMYE!”; tukaba twongera kuganira ku nkuru ya Yona.
Nta gushidikanya ko ubutumwa Yona yari yahawe bwari buruhije: “Haguruka ujye i Nineve wa murwa munini, uwuburire kuko ibyaha byabo birundanije bikagera imbere yanjye.” (Yona 1:2) Biroroshye kubona impamvu iyo nshingano yari iteye ubwoba. Icya mbere, Nineve wari umurwa mukuru w'igihugu cy'Abashuri, bafatwaga nk'abanzi babi cyane b'Abisirayeli kubw'inabi bahoraga babagirira.Yona Umuhanuzi wo mu Bisirayeli ntiyagombaga gushimishwa no kujya kubaburira. Nubwo Imana yashyizemo imbaraga Yona akajya i Nineve, yababwirije agikomeza kubifuriza kurimbuka kuburyo iminsi 40 ishize ntibarimbuke yarakariye Imana ndetse yifuza kwiyahura. “Ariko ibyo bibabaza Yona cyane ararakara, asenga Uwiteka ati ‘Uwiteka, si icyo navugaga nkiri iwacu? Ni cyo cyatumye nshoka mpungira i Tarushishi, kuko namenye ko uri Imana igira ubuntu n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi kandi yibuza kugira nabi. None rero Uwiteka, ndakwinginze unyice kuko gupfa bindutiye kubaho.’” (Yona 4:1-3)
Icya kabiri, Nineve yari ku birometero bigera kuri 800 ugana mu burasirazuba, hakaba hari urugendo rwashoboraga kumara hafi ukwezi, umuntu agenda n’amaguru. Ariko kandi, ingorane Yona yari guhura na zo mu rugendo, nizo zari zoroshye ugereranyije n’ibindi yari yasabwe gukora. Igihe Yona yari kuba ageze i Nineve, yagombaga gutangariza Abashuri ko umurwa mukuru w’igihugu cyabo ugiye guhinduka umuyonga. (Buri wese yibaze ariwe uhawe ubu butumwa ku murwa mukuru wa Kigali). Yona yari yarabonye ukuntu ubwoko bw’Imana (Isirayeli) bwangaga kumva ubutumwa bwayo-mu bapagani ho byari gucura iki? Umugaragu w’Imana umwe gusa yari kugira icyo ageraho ate mu mugi munini nka Nineve, waje kwitwa “umugi uvusha amaraso”? Umva nawe ibibi byarangaga uwo murwa: “Umurwa uvusha amaraso; wuzuwemo ibinyoma n’ubwambuzi; urimo urusaku rw’ikiboko, ikiriri cy’amagare y’intambara; inkota irabya indimi n’icumu rirabagirana, n’abishwe ishyano ryose, intumbi nyinshi zigerekeranye, n’abapfuye batabarika.” (Nah 3: 1-3). Ikigeretse kuri ibi byose, birashoboka ko Yona atavugaga ururimi rw’Abashuri (yavugaga Igiheburayo).
Hari igihe twibwira ko ibintu Imana idusaba bikomeye, ndetse ko bitanashoboka. Hari n’ubwo dushobora kumva dufite ubwoba bwo kubwiriza Ubutumwa Bwiza kubera abo tububwira n’igihe tubuvugiramo. Birashoboka ko waba uri umushumba urimo gusoma ubu butumwa. Mbese hari igihe wigeze gutumwa ukumva nta musaruro bizatanga? Ndagira ngo uyu munsi nkwibutse ko iyo ari Imana igutumye nta kidashoboka mu izina rya Yesu! Mu buzima bwawe ntukage wibagirwa amagambo y’ukuri kudakuka Yesu yavuze agira ati: “Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana ko si ko biri kuko byose bishobokera Imana.” (Mar 10:27) None se si Imana yagutumye? Uyu munsi Imana irakubwira nk’uko yabwiye Yosuwa iti : « Mbese si jye ubigutegetse? Nuko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose.” (Yosuwa 1:9) Erega burya hari n’igihe Satani atwereka ko ibintu biducikiyeho nyamara atariko biri ! Yona ntiyabonaga Nineve nk’uko Imana yayibonaga. Nubwo abantu bakoraga ibintu bibi, Imana yababonaga nk’abakwiye gukomeza kwitabwaho. Imana yakundaga abantu bose bari muri uwo mugi, kandi yari yizeye ko buri wese yashoboraga kwicuza, maze akitoza gukora ibyiza. Yona we yabonaga abo baturage nk’abadashobora kwakira ubutumwa bw’Imana.
Iyo Imana ariyo igutumye nta kidashoboka: “Kandi ahindura ubutayu ikidendezi, No mu mburamazi ahahindura amas?ko.”(Zab 107:35) Birashoboka ko Yona yatangaje ubutumwa Imana yari yamuhaye mu rurimi rwe rw’Igiheburayo maze undi muntu akamusemurira mu rurimi rwavugwaga i Nineve. Uko byaba byaragenze kose, mu buryo atari yiteze ubutumwa bwe bwarumvikanye: “Yona atangira kujya mu mudugudu, agenda urugendo rw’umunsi umwe ararangurura ati ‘Hasigaye iminsi mirongo ine Nineve hakarimbuka.’ Maze ab’i Nineve bemera Imana, bamamaza itegeko ryo kwiyiriza ubusa, bose bakambara ibigunira uhereye ku mukuru ukageza ku woroheje hanyuma y’abandi.” (Yona 3:4-5) Ijambo ry’Imana ntirizagenda ubusa: “…niko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.” (Yes 55:9) Bitandukanye n’ibyo yibwiraga, abantu b’i Nineve bateze amatwi ubutumwa Yona yatangazaga. Birashoboka ko Yona yatekerezaga ko bari kubwakira nabi kandi bakamugirira nabi. Ariko habaye ikintu gitangaje. Abantu bamuteze amatwi kandi barumvira! Yesu Kristo ubwe yaje kuvuga ibirebana n’ukuntu abaturage b’i Nineve bihannye: “Ab’i Nineve bazahagurukana n’ab’iki gihe ku munsi w’amateka, babatsindishe kuko bihannye ubwo bumvaga kwigisha kwa Yona, kandi dore uruta Yona ari hano.” (Matayo 12:41)
Abantu b’i Ninive bakimara guca bugufi bakihana uburakari Imana yari ibafitiye bwahise bushira. Imana yabwiye umuhanuzi Yeremiya ati: “Igihe nzavuga iby’ishyanga n’iby’igihugu ngo bikurweho, bisenywe birimbuke, ariko iryo shyanga navugaga niriva mu byaha byaryo, nzareka ibyago nibwiraga kubagirira.” (Yeremiya 18:7-8) Muri iki gihe isi yacu ndetse n’igihugu cyacu byugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, birakwiriye ko twese duca bugufi tukumva icyo Imana ishaka kutwigisha binyuze muri icyo cyorezo. Mbese hari igihe watumwe gukorera Imana ariko ukitwaza intege nke zawe? Ubu se urumva hari icyo Yesu aguhamagarira gukora mu gihe nk’iki-igihe cy’ubwihebe; cyo gucika intege; cyo kwibaza uko ejo abantu bazamera; cyo kwihugiraho; igihe benshi bahindutse akazuyazi? Ibuka ko uwagutumye afite ubushobozi bwo kubigushoboza kabone niyo wowe wumva ntacyo wakora, kandi ko wowe ubwawe utarondora inzira z’Imana: “Uko utazi inzira y’umuyaga iyo ari yo, cyangwa uko amagufwa akurira mu nda y’utwite, ni ko utazi imirimo y’Imana ikora byose” (Umubwiriza 11:5) Ibuka kandi ko hari ibihembo Imana yateguriye abazaba baranesheje urugamba rwo muri iyi si bitume udacika intege muri iki gihe: “Unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, nk’uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye.” (Ibyah 3: 21)
Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira age arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!
Arch. Sehorana Joseph