SEHORANA IN INTEGRAL MISSION (SIM) FOR LIFE IN FULLNESS

IBY’UMWUKA WA BABELI UTEZA ABANTU KWIYUBAKIRA AMAZINA AHO KUBAKA UBWAMI BW’IMANA

Tower of babel 973IGICE CYO GUSOMA: ITANGIRIRO 11: 1-9

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Imana ishimwe kubw’aya mahirwe yongeye kuduha yo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tuganire ku ijambo ryayo. Uyu munsi nifuje ko dutekereza  k’umwuka wa Babeli uteza abantu kwiyubakira amazina aho kubaka ubwami bw’Imana. Nyuma y’igihe gito Imana ibarokoye umwuzure, abantu bariho icyo gihe berekeye iburasirazuba, babona ikibaya kiri mu gihugu cy'i Shinari, barahatura. Barabwirana bati: “Mureke tubumbe amatafari, tuyotse cyane, twiyubakire umudugudu n'inzu y'amatafari ndende, izagere ku ijuru, kugira ngo twibonere izina rimenyekana, twe gutatanira gukwira mu isi yose.” (Itang 11: 2-4)

Ushobora kwibwira ko aba bantu bari bafite umugambi mwiza wo “kubaka”. Nyamara umugambi wabo wari ubumbatiye ibyaha bitandukanye, ariko icy’ingenzi kikaba kwishyira hejuru. Ibi bigaragarira mu magambo ari ku murongo wa kane, aho bavuze bati: “Mureke twiyubakire umudugudu n'inzu y'amatafari ndende, izagere ku ijuru, kugira ngo twibonere izina rimenyekana, twe gutatanira gukwira mu isi yose”. Nk’uko bigaragara, intego nkuru y’uyu munara yari ishingiye ku kwiyubakira izina. Iyo umuntu ari mu munara, aba ari hejuru y’abari hasi ye, kandi aba abafiteho ubutware. Ibi rero bivuga ko aba bantu bashakaga kujya hejuru y’abandi bose ndetse no hejuru y’Imana-Bari bafite icyifuzo cyo kubaka izina ryabo rikamamara kuruta izina ry’Imana. Ibi bitwibutsa icyaha cya Adamu na Eva bariye ku mbuto Imana yababujije bagambiriye kumera nka yo. Nyuma yaho uyu mwuka wo gushaka kubaka izina wagiye wigaragaza mu bantu batandukanye nka Nebukadineza, Herode, n’abandi, kandi na n’ubu urakigaragaza.  

Umunara w’i Babeli wubatswe mu kugomera Imana-Ni ukuvuga ko wari kuba ahantu hameze nk’ubwami bwo kugomera Imana. Imana yabwiye umuntu iti “nimugende mukwire ku isi yose”. (Itang 1:28) Ibyo byongeye kubwirwa Nowa n’abahungu be nyuma y’Umwuzure, igihe Imana yabategekaga iti: “namwe mwororoke mugwire, mubyarire cyane mu isi, mugwiremo” (Itang 9:7). Icyo umuntu yakoreye i Babeli ni nko kuvuga ngo “ntabwo dushaka kuzura isi; turashaka kwibera hamwe”. Mu kwanga “gutatanira gukwira mu isi yose”, aba bantu barwanyaga umugambi n’ubuyobozi by’Imana. Niyo mpamvu twavuga ko umunara w’i Babeli wari uwo kwitandukanya n’Imana. Abifuzaga kwibagirwa Imana no kubahiriza amategeko yayo, ntibumvaga impamvu yo gutura ku isi yose. Biyemeje kuguma hamwe, bagakomera, bakagira ubwami buzategeka isi yose, umudugudu wabo ukazaba umurwa mukuru w’ingoma y’isi yose; isi yose ikajya ibatangarira kandi ikabubaha. Birashoboka na none ko umunara w’i Babeli waba warubatswe kubera ukwizera guke. Abantu bari batuye mu kibaya cy’i Shinari ntibizeraga isezerano ry’Imana ryavugaga ko itazongera kurimbuza isi umwuzure. (Itang 8:21-22; 9:11) Umugambi wundi wo kubaka umunara ushobora kuba kwari ukugira ngo nihabaho undi mwuzure batazagira icyo baba. Mu kubaka umunara ufite uburebure busumba aho amazi y’umwuzure yageze, abantu bibwiraga ko batazongera guhura n’ikiza nk’icyo bari bamaze kurokoka.

Uko biri kose, Imana ntiyishimiye umushinga wo kubaka umunara wa Babeli. Imana yita cyane ku cyubahiro cyayo ikanga umwuka w’ubwibone no kwishyira hejuru. Uwiteka yaravuze ati: “Ndirahiye amavi yose azapfukamira, kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry’Imana”. (Abar 14:11) Igihe cyose abantu bishyize hejuru, Imana yagiye ibacisha bugufi. Buri gihe kwishyira hejuru kwagiye kubanziriza kugwa. (Imig 18:12) Iyo abantu bahagurukiye kwigomeka ku Mana, bagera aho bagasobanya, bikarangira ntacyo bagezeho. Ibi nibyo byabaye ku bantu b’i Babeli-Imigambi yabo yashojwe no gukorwa n’isoni. Abo bantu batangiye kubaka umunara bagamije kwihesha “izina rimenyekana”, ariko mu buryo bunyuranye n’ibyo bari biteze, ntibigeze barangiza kubaka uwo munara. Inkuru yo muri Bibiliya igaragaza ko Uwiteka yasobanyije ururimi rwabo, ku buryo batashoboraga kumvikana. (Itang 11:7-8) Igitsindagira ko uwo mushinga waburijwemo burundu, ni uko amazina y’abo bubatsi atigeze “amenyekana” cyangwa ngo yamamare. Mu by’ukuri, amazina yabo ntazwi, kandi yahanaguwe mu mateka ya muntu.

Ikintu gikomeye cyatumye umugambi w’aba bantu utagerwaho si uko bavugaga indimi zitandukanye, ahubwo igikomeye ni uko Imana itawugaragaragamo. Muri iki gihe dufite itumanaho rituma abantu bashobora kuvugana aho baba bari hose ku isi. None se ibyo byatumye barushaho kumvikana no kuvuga rumwe? Birababaje kubona uko abantu barushaho kubaka iminara y’impuzamasangano “réseaux”, ariko barushaho kutumvikana, bagatatana.  Abantu bashobora no kuba basangiye ururimi ariko ntibumvikane. Mu Rwanda nta rundi rurimi kavukire tugira usibye Ikinyarwanda. Nyamara hari igihe twigeze kutavuga rumwe. Ibi rero bitwereka ko hari urundi rurimi rutuma abantu bumvikana bakagera ku migambi yabo-Urwo ni ururimi rw’Umwuka Wera. Umwuka w’Imana niwe uhuza abantu bakavuga rumwe. Iyo abantu batavuga rumwe baba babuze Umwuka Wera, kandi ntacyo bashobora kugeraho. Imigambi y’abantu itarimo Imana ntaho igera. Abantu b’i Babeli baribwiye bati “twiyubakire izina, tumenyekane, amahanga yose atwubahe”, Imana iburamo akajambo k’uko bashaka ko yamamara, bituma byose ibihindura ubusa.

No muri iki gihe cyacu hari abubaka iminara ya Babeli. Benshi bakora ibyiza ngo bamamare cyangwa se biyubakire amazina aho kubikora bagamije kubaka ubwami bw’Imana. Abafite uwo mwuka bayoborwa n’amarangamutima yabo cyane kurusha uko bayoborwa n’Umwuka Wera-bashyira imbere inyungu zabo kurusha uko bahashyira iz’umurimo w’Imana. Abo tubasanga mu mirimo no mu byiciro bitandukanye: Abayobozi bakuru b’amadini n’amatorero, abavugabutumwa, abaririmbyi, abanyempano, n’abandi bavuga ko bakorera Imana. Bamwe bashobora no kuvuga ko ari ibisanzwe ko bishakira icyubahiro kuko kiri muby’Imana isezeranya abakozi bayo. (1 Tim 3:13; 5:17; Ibyak 28:10) Nibyo abakozi b’Imana bakwiye icyubahiro, ariko ntibikwiye ko icyubahiro cyabo gisumba icy’Imana bakorera. Burya impamvu idutera gukora ibyo dukora iruta cyane ibyo dukora ubwabyo. Ese mukozi w’Imana, intego yawe ni iyihe mu murimo w’Imana? Ubutunzi n’icyubahiro?

Ni wowe ubwawe ushobora gutanga igisubizo nyacyo, ariko uko bimeze kose umwuka wo kwicisha bugufi wari ukenewe cyane mu bagabura iby’Imana. Kwichisha bugufi nyakuri biyobora umuntu ku gushyira Imana hejuru, no ku gusobanukirwa ko akeneye guhora iyishingikirizaho. Biraryana cyane kwiga amasomo yo kwicisha bugufi, ariko biradukwiye. Guca bugufi bisaba ko umuntu agira ibintu byinshi yigomwa. Aho umuntu ava akagera akunda kubahwa, kwitwa mukuru, gusingizwa, kwamamara, kugaragara nk’ufite icyo asumbije abandi; etc. Benshi baharanira kwigaragaza, kuratwa, gukuzwa, kwicara aheza, guhabwa umwanya wa mbere, gukomerwa amashyi; etc. Ibyo byose ni byiza ariko nubibona ujye ugira amakenga ubiture Imana aho kwiyita igitangaza.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 05/06/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
E-Mail: joseph@sehorana.com

 

 

 

 

Last edited: 04/06/2022

No ratings yet - be the first to rate this.

Comments

  • Twagirayezu Emmanuel

    1 Twagirayezu Emmanuel On 09/06/2024

    Ndishimye cyane!
    Mwakoze Mukozi w'Imana gutanga igihe cyanyu mugategura ikigisho kireshya gutya kugira ngo tubashe gusobanukirwa Ibyanditswe byera.

    Inyunganizi: Umuntu uvugwamo cyane muri iyo nyubako ni NIMURODI umwuzukuruza wa Kayini. Yakoze ibi byinshi byangwa n'Imana.

    Ikindi mbashimiye ni uko kenshi usanga Abahamya ba Yehova aribo bafite inyandiko myinshi Ku ikorana-buhanga.
    Bityo rero maze gusoma inyigisho zanyu myinshi. Eg Intumwa Paul (Act 9)
    Imana ibakomeze rwose namwe mukomeze.

Add a comment

Anti-spam