SEHORANA IN INTEGRAL MISSION (SIM) FOR LIFE IN FULLNESS

AGACIRO KO KUMENYWA N’IMANA

IGICE CYO GUSOMA: KUVA 33:17-23

Ndabasuhuje bene Data bakundwa. Ndashimira Imana yongeye kunkoresha mu kubagezeho ijambo ryayo. Ubutumwa bw’uyu munsi bufite umutwe ugira uti: « AGACIRO KO KUMENYWA N’IMANA » Turibanda ku murongo ugira uti: «Uwiteka abwira Mose ati ‘N'icyo uvuze icyo ndagikora, kuko wangiriyeho umugisha nkakumenya izina.» (Kuva 33 :17)

Kumenywa ni ikintu cyiza kandi cy’ingenzi mu buzima. Twese tuba twifuza ko abandi batumenya. Iyo umuntu uzi kandi wubaha yibagiwe izina ryawe ndetse ukabona asa nk’aho atakuzi wumva ubabaye rwose. Iyo uzwi n’umuntu ukomeye wumva nawe ukomeye kandi ufite agaciro. Niba mu buzima busanzwe kumenywa bifite agaciro kangana gatyo, mbese kumenywa n’Imana ntibifite agaciro gakomeye kurenza cyane kumenywa n’abantu? Kumenywa n’abantu kugira umumaro muri bike, ariko kumenywa n’Imana kugira umumaro muri byinshi kuko guhesha ubugingo buhoraho. Niba duharanira kumenywa n’abantu, twagombye gushishikarira cyane kurutaho kumenywa n’Imana. Pawulo yagaragaje uwo twagombye kwifuza ko atumenya, agira ati: “Ubwo mwamenye Imana, cyane cyane ubwo mwamenywe na yo, bishoboka bite ko mwakongera gusubira inyuma mu bintu by’ibanze bidafashije kandi bitagira intege, mugashaka kongera kuba imbata zabyo” ? (Abagal 4:9) Iyo Imana yakumenye irakumenyekanisha-ntuba ugikeneye kwimenyekanisha. Umuntu ashobora kuba akomoka mu muryango utazwi, ariko kubera ko yubashye Imana ikamuha umugisha akamenyekana kurusha abavuka mu miryango izwi.

Ushobora kwibaza uti ese ni ngombwa guharanira kumenywa n’Imamana-Mbese Imana ntinzi? Nta gushidikanya ko Imana ituzi-ndetse twavuga ko ituzi neza kurusha uko twiyizi ; kuko izi byose. (1 Yoh 3 :20) Dawidi yaranditse ati : «Uwiteka, warandondoye uramenya, Uzi imyicarire yanjye n'imihagurukire yanjye, Umenyera kure ibyo nibwira. Ujya urondora imigendere yanjye n'imiryamire, Uzi inzira zanjye zose. Kuko ari wowe waremye ingingo zanjye, Wanteranirije mu nda ya mama.» (Zab 139 : 1-3 ; 13) Yesaya nawe yagize ati : «Uwiteka yampamagaye ntaravuka, nkiri mu nda ya mama yanyise izina.» (Yes 49:1) Imana irakuzi, izi amateka yawe yose ndetse nay'igisekuru cyawe. Ntawe ushobora kwibwira ati Imana ntinzi ngo bibe byatuma yikorera ibyo yishakiye. Ibyo Yesaya yabishimangiye agira ati: « Bazabona ishyano abashakira ikuzimu aho guhisha Uwiteka inama zabo, imirimo yabo ikaba mu mwijima, bakibwira bati 'Ni nde utureba?' Kandi bati 'Utuzi ni nde?'» (Yes 29:15) Uko umubyeyi atapfa kuyoberwa umwana yabyaye, niko Imana itayoberwa umuntu yaremye.

Nubwo twese Imana ituzi-kuko ariyo yaturemye, hari abantu izi by’umwihariko. Nubwo twese turi abo yaremye, hari « abantu bayo ». Muri iki gihe hari imvugo yadutse aho usanga umuntu agira ati : « Kanaka ni umuntu wanjye ». Iyo umuntu avuze atya, aba avuze ko uwo ari umuntu w’inshuti; bahuje. Niba abantu bagira « abantu babo », Imana nayo ifite abantu bayo. Ijambo ry’Imana rigira riti : « Nyamara urufatiro rukomeye rw'Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo ‘Uwiteka azi abe’» (2 Tim 2 :19) Abantu b’Imana ibazi uhereye kera kose. Imana yabwiye Yeremiya iti : «Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko» (Yer 1 :5 ; 1 Pet 1 :2) Amazina y’abantu bayo yanditswe mu kiganza cy’Imana : « Dore nguciye mu biganza byanjye nk'uca imanzi » (Yes 49:16) Niba hari abantu Imana izi by’umwihariko, hari n’abo itazi. Yesu ubwe yavuze ko hari igihe kizagera akagira abo yerurira akababwira ko atigeze kubamenya. Yabivuze muri aya magambo : « Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe.’» (Mat 7:23)

None se twakora iki ngo Imana itumenye? Kugira ngo Uwiteka atumenye tugomba kumukunda no kumwiyegurira. Ukunda Imana ni we umenywa na yo (1 Abakor 8:3) Urukundo ukunda Imana ni rwo rw’ingenzi cyane kugira ngo umenywe na yo. Gukunda Imana ni itegeko ry’imbere mu mategeko yayo. Igihe yari abajijwe itegeko risumbya ayandi gukomera, Yesu yarashubije ati: “Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n'ubugingo bwawe bwose n'ubwenge bwawe bwose. Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry'imbere.” (Mat 22:37-38) Imana ishaka ko tuba inshuti tukirinda kwitandukanya na yo. (Yuda 1:21) Mose yari inshuti y’Imana. Igihe yasabaga Uwiteka ngo amumenyeshe inzira ze, Uwiteka yaramushubije ati: “N'icyo uvuze icyo ndagikora, kuko wangiriyeho umugisha nkakumenya izina.” (Kuva 33:17). Abo Uwiteka amenya ni “abantu be-b’inshuti ze”-Ni abagendana nawe. Kugendana n’Imana bidutandukanya n’abandi; bitugira ubwoko bwatoranyirijwe guhabwa umugisha; nk’uko Mose yabivuze: “Ikizamenyekanya yuko jye n’ubwoko bwawe twakugiriyeho umugisha ni iki? Si uko ujyana natwe, bigatuma jye n’ubwoko bwawe dutandukanywa n’amahanga yose yo mu isi”? (Kuva 33:16)

Kumenywa n’Imana ni umugisha w’Umwihariko. Nibyo Imana yabwiye Mose igira iti: “kuko wangiriyeho umugisha nkakumenya izina” (Kuva 33:17) Mu yandi magambo Imana yabwiye Mose iti: “Wagize umugisha igihe nakumenyaga izina”. Kuba Imana yaramenye izina rya Mose byamuhesheje kubona kurabagirana kwayo n’indi migisha y’umwihariko. Abo Imana izi muri rusange bahabwa imigisha ya rusange; ariko abo izi by’umwihariko bahabwa imigisha y’umwihariko. Hari imigisha ya rusange! Imana ivubira imvura ababi n’abeza, umwuka duhumeka ni rusange, izuba riva kuri bose n’ibindi-Iyi migisha igera ku basenga n’abadasenga, abubaha Imana n’abatayubaha. Ariko na none hari umugisha w’umwihariko ku bubaha Imana. Uwo ni umugisha utageretseho umubabaro: “Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire kandi nta mubabaro yongeraho.” (Imig 10:22). Abatubaha Imana nabo bajya bagira ubutunzi baronka binyuze mu nzira mbi, ariko nta mugisha babubonamo-kuko Satani abwongeramo umubabaro. Imana yacu ni umubyeyi. Mu bisanzwe umubyeyi wese yifuriza abana be umugisha. Nyamara kuba umubyeyi yaha abana be bose ibyiza ntibimubuza kugira umwihariko agenera umwana umukunda kandi akamwumvira kurusha abandi-Ashobora kuba yamuha igice cy’isambu cyera cyane mu gihe cyo gutanga iminani, kuba yamugira umutware w’umuryango, etc. Imana yacu nayo hari imigisha idasanzwe (itari rusange ku bantu bose) iha abo yamenye ibikorwa bayikorera n’urukundo bayikunda.

Mu gusoza ubu butumwa ndagira ngo tujye inama. Ubwo benshi bashaka kumenyekana mu bantu, wose ndakugira Inama yo guhatanira kurushaho kumenywa n’Imana. Imana nikumenya kandi ikakwemera izakumenyekanisha mu bantu kandi ibakwemeze. Hari umwe wavuze ngo: “Imana iyo yagukunze bakwitirira imihanda”. Kumenywa n'Imana kuruta kumenywa n'abantu. Ibyo ukorera Imana nibimenyekana nawe ntuzayoberana. Nkwifurije kumenywa n’Uwiteka no kumugiriraho umugisha.

Ndangije ngushimira ko wafashe umwanya wo gusoma ubu butumwa. Nubishobora ubusangize abandi kuko nabo bakeneye Ijambo ry’Imana. Amahoro Imana itanga aruta ayo umuntu wese yakwibwira ajye arinda imitima yanyu n’ubwenge bwanyu, kugira ngo mukomeze kumenya no gukunda Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo Umwami wacu. Kandi umugisha w’Imana ishobora byose, Data wa twese, Umwana, kandi Umwuka Wera ube muri mwe, kandi ugumane namwe iminsi yose. Amina!

Tariki ya 27/02/2022
Arch. SEHORANA Joseph
C/o EAR/Diocese Shyogwe
WatsApp: 0788730061
Website:
http://www.sehorana.com/
E-mail:
sehojo2007@yahoo.fr

2 votes. Average: 1 / 5.

Add a comment

Anti-spam